Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashishikarije Abanyarwanda gukora kurushaho kuko ngo izina ryiza u Rwanda rufite ubu ryakorewe mu gihe gito, anabasaba gukomeza kurinda ibyagezweho.

Yatangarije ibi mu Murenge wa Ndera ku musozi uzwi nka Bwiza bwa Gasogi aho yifatanyije n’abatuye muri aka gace mu muganda rusange wa buri kwezi batera ibiti mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Yagize ati “Mu myaka ishize murabyibuka twagize izina ribi aba ari ryo riduha kumenyekana ariko tumenyekana nabi ku Isi hose. Ubu kandi murabizi igihugu cyacu gisigaye kizwi kubera izindi mpamvu nziza.” Yunzemo ati “Turi mu ba mbere ku Isi aho abantu baturuka hose bakwishimira gutura kandi n’abakibamo bishimye; ubwo bifite impamvu. Uje mu Rwanda asanga abantu bifashe neza kandi baha umutekano abaturutse hanze.” Yakomeje agira ati “Iryo zina ryiza mwumva mbabwira ku bintu byinshi, rirashimishije, turarishaka ariko ntabwo ripfa kuza gusa. Tugomba kurikorera. Kandi iyo wakoze ibikorwa bikugeza aho na bwo ntabwo ushaka ngo bigucike ngo wongere usubire ha handi wahoze hatari heza.”
  • izubarirashePerezida wa Repubulika Paul Kagame yashishikarije Abanyarwanda gukora kurushaho kuko ngo izina ryiza u Rwanda rufite ubu ryakorewe mu gihe gito, anabasaba gukomeza kurinda ibyagezweho.

    Yatangarije ibi mu Murenge wa Ndera ku musozi uzwi nka Bwiza bwa Gasogi aho yifatanyije n’abatuye muri aka gace mu muganda rusange wa buri kwezi batera ibiti mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

    Yagize ati “Mu myaka ishize murabyibuka twagize izina ribi aba ari ryo riduha kumenyekana ariko tumenyekana nabi ku Isi hose. Ubu kandi murabizi igihugu cyacu gisigaye kizwi kubera izindi mpamvu nziza.” Yunzemo ati “Turi mu ba mbere ku Isi aho abantu baturuka hose bakwishimira gutura kandi n’abakibamo bishimye; ubwo bifite impamvu. Uje mu Rwanda asanga abantu bifashe neza kandi baha umutekano abaturutse hanze.” Yakomeje agira ati “Iryo zina ryiza mwumva mbabwira ku bintu byinshi, rirashimishije, turarishaka ariko ntabwo ripfa kuza gusa. Tugomba kurikorera. Kandi iyo wakoze ibikorwa bikugeza aho na bwo ntabwo ushaka ngo bigucike ngo wongere usubire ha handi wahoze hatari heza.”

Log in to like or comment.